Ibi byo nta n'aho umuntu yabihungira ndetse umuntu yabibona nk'inzitizi z'ubwigenge bw'indimi nyafurika.
Ibyo ari byo byose ibi usanga ari ibitekerezo biharanira iterambere ry'indimi nyafurika mu bihe bigaragaramo cyane ubwiganze bw'imyumvire y'abanyaburayi mu by'umuco n'indimi zitandukanye.
Muri gahunda nshya y'ikusanyabukungu indimi nyafurika zikwiye gutezwa imbere mu rwego rwo guha imbaraga no kusigasira umurage w'umuco n'ururimi, kugira ngo bitayoyokera mu byo twita ibigezweho.
Gusa umuntu yavuga ko kumenya ibi bidasobanuye ko dukwiye gusubira mu myumvire n'uburyo bw'imikorere byo muri za 1930 mu bihe by' "Abapanafricanist" n'ibintu twavuyemo, uretse ko n'ubundi hatanakibaho ya ngirwapolitiki y'indimi bita iy' "impagarike" (vertical language policy) irwanya cya gitekerezo cya "Panafricanism" yo muri 1930, iyo yo ikaba yari gahunda y'indimi ishyira ingufu mu ndimi z'abakoroni ubundi igapfobya indimi nyafurika zanitwaga "indimi gakondo" byumvikanaga nk'ininura.